Umusaruro w’ubuhinzi u Rwanda rwohereje hanze winjije miliyari 5 Frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, bingana na Toni 1,235.3 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 5,494,898, akaba asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Toni 304,1 cyikinjiza amadolari y’Amerika 869,197.
Icyo cyayi cyoherejwe muri Pakistan, mu Bwongereza mu Misiri no muri Kazakhstan.
Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 4,089,844 kuri Mega Toni 702 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 8.
Ikawa yoherejwe muri Suwede, mu Bwongereza no mu Budage.
Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Toni 229,2 byinjiza amadolari y’Amerika 535,857.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe muri Netherlands, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

