Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4 525 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 4 525 mu gihembwe cya kabiri cya 2024, uvuye kuri miliyari 3 972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.

Icyo kigo cyabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, kivuga ko uruhare rwa serivisi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% naho inganda zikaba zihariye 21%.

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 8%, bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2024.

Ni mu gihe umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wagabanyutseho 6% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023.

Umusaruro w’ikawa wagabanyutse kubera gahunda yo kuyisazura iri mu gihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko harimo kunozwa imikoranire n’izindi nzego kugira ngo umusaruro wa serivisi uzarusheho kwiyongera.

Mu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda, uziyongera ku kigero cya 6,6% bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi, uw’inganda ndetse no kuzamuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE