Umuryango wa Dr. Ngirente watanze amakuru mu Ibarura Rusange

Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard wabaruwe, mu gikorwa gikomeje cy’Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire. Amakuru yerekeye uyu muryango yakiriwe na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ( NISR)
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.
Igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, cyatangiye guhera mu ijoro rishyira ku wa Kabiri taliki ya 16 kikazageza ku ya 30 Kanama 2022.
Abaturage baributswa ko kwibaruza ari iby’agaciro gakomeye kuri buri wese, kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu.
Barasabwa kandi kwakira neza abakarani b’Ibarura bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.