Umuryango Unity Club na Imbuto Foundation bifurije isabukuru y’amavuko Jeannette Kagame

Umuryango Unity Club Intwararumuri na Imbuto Foundation bifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu Jeannette Kagame usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango ndetse akaba ari na we watangije Umuryango Imbuto Foundation.
Madamu Jeannette Kagame yabonye izuba ku itariki ya 10 Kanama 1962, yizihije isabukuru y’imyaka 62 y’amavuko.
Uyu mubyeyi washakanye na Perezida Paul Kagame, bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Ashimwa n’abanyarwanda b’ingeri zose kubera uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.
Umuryango wa Unity Club Intwararumuri wamwifurije isabukuru nziza unamushimira kuba yarafashije Abanyarwanda kumva ko isano basangiye ari Ubunyarwanda.
Unity Club yagize iti: “Warakoze kutumurikira nk’Intwararumuri, ukadufasha kumva ko isano y’Ubunyarwanda dusangiye iruta byose.
Dutewe ishema no gusangira namwe iryo kamba ritwizihiye twese nk’Abanyarwanda, nk’Intwararumuri. Tubifurije kurambana natwe!”
Umuryango Imbuto Foundation na wo wifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame umushimira uruhare rwe mu guteza imbere urubyiruko no kubera abagore urugero rwiza.
Imbuto Foundation ivuga ko Jeannette Kagame yiyemeje ko igihugu kigira ejo hazaza heza kuri buri wese bityo ko ubugwaneza bwe n’imiyoborere ye bikomeje gukora ku buzima bw’Abanyarwanda.
Ni we watangije Umuryango wa Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 23 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame kandi agira uruhare rukomeye mu burezi bw’abana b’abakobwa, aho kuva mu 2015 kugeza mu 2021, abarenga ibihumbi bitanu batsinze neza mu masomo yabo, bahembwe.
Byageze mu 2021, Imbuto Foundation imaze kurihira abanyeshuri 10.241 mu mashuri yisumbuye.
Binajyana no kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho bibarwa ko abarenga ibihumbi 60 bafashijwe kugira ubuzima bwiza binyuze mu Ngo Mbonezamikurire.
Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kamena 1989. Bombi bamaranye imyaka 35 babana.








