Umuryango Mpuzamahanga nta somo wasigiwe na Jenoside- Min. Uwizeye

Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, yavuze ko nta somo Umuryango Mpuzamahanga wasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko n’ubu ukomeje kurebera ibikorwa bihembera ingengabitekerezo n’urwango bibera mu karere.
Yabigarutseho mu gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025 cyo kwibuka abanyamakuru n’abandi bakoraga mu bigo by’itangazamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibaye mu gihe ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya byafashe indi ntera, murabikurikira kandi murabibona cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, no muri bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi.
Ibyo bigaragaza ko nta somo bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bifite ingaruka zitandukanye zirimo gukomeza gutoneka abayirokotse. “
Minisitiri Uwizeye yavuze ko hakwiye gifatwa ingamba zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Nubwo bigaragarira buri wese ko u Rwanda rumaze gutera imbere, rumaze gutera intambwe ndende ndetse tugeze aheza mu bumwe n’ubwiyungemu kwiga no mu iterambere muri rusange ni ngombwa ko hafatwa ingamba zo guhangana n’abifuza kongera kubiba imbuto z’amacakubiri n’urwango ndetse tukagerageza kubarwanya twivuye inyuma duharanira ko ayo macakubiri n’urwangano bitagaruka mu gihugu cyacu.”
Yashimiye abanyamakuru bakora ibishoboka bagafata umwanya bagahangana n’abakwirakwiza ibinyoma.
Ati: “Ariko kubera imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu, Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahagurukiye kurinda ibyo tumaze kugeraho.
ibyo ni byiza cyane, birashimishije cyane kubona abantu batandukanye mwicaye hano barara rwantambi barajwe ishinga no kugira ngio banyomoze amakuru abogamye anyuzwa muri bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’imbuga nkoranyambaga ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Itangazamakuru rifitiwe icyizere, rigaragaze ukuri ku kibazo cya RDC
Yavuze ko kubera icyizere itangazamakuru rigirirwa, ari ngombwa ko abanyamakuru bumva ko bafite inshingano yo guhora ku ruhembe rwo gutanga amakuru nyayo no kugaragariza Isi yose ukuri ku mpamvu zitera umutekano muke muri RDC.
Ati: “Ni uko Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho. {….] abo Banyekongo bahora bitwa Abanyarwanda bahora bicwa bunyamaswa biturutse ku mvugo z’urwango rw’abanyapolitiki batandukanye bo muri icyo gihugu barimo nabo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Ibikorwa bigiye bitandukanye birimo kwangiza imitungo yabo banyekongo n’ibindi bikorwa byinshi bikorerwa abo banyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.”
Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye yanagarutse ku ruhare rw’itanzamakuru ku kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Itangazamakuru kandi ryitezweho uruhare rukomeye mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka mbonereho gushimira cyane Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ,amashyirahamwe y’abanyamakuru atandukanye ndetse n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bahora bagenzura uko abanyamakuru batagwa mu mutego wo gupfobya cyangwa se no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Hon Christine Muhongerwa na we yakomoje ku bubi bwa bimwe mu bitangazamakuru byenyegeje Jenoside biranga aho Abatutsi babaga bihishe.

Ati: ”…. itangazamakuru ryari umuyoboro w’ibinyoma ngo bogagize Jenoside nk’uwakogeza umupira, haza kuza RTLM, ririmo na Kantano na Bemeriki bavuga ko ibintu ari iby’Abahutu, ba Hassan Ngeze. Itangazamakuru ryagize igihe cyo gusenya igihugu rihereye mu mizi ari ko ubu mbashimire ko mwubaka, mukavuga ukuri mukarwanya ikinyoma.”
Kuri ubu yasabye itangazamakuru guhagarara uko bikwiye, ijwi ry’umunyamakuru rikagera kure,ari ijwi ryiza kandi ryubaka ndetse umunyamakuru ubwe yihe intego, ‘harabaye ntihakabe, u Rwanda rwageze kure kubera bamwe mu banyamakuru ariko ntibigasubire’.
Francois Karangwa uhagarariye imiryango y’abibukawa bahoze mu itangazamakuru, yavuze ari umwanya wo kwibuka abahoze bakora mu itangazamakuru, asobanura uburyo bwo kubibuka.

Ati: “Fata uyu mwanya wongere ukurure isura ye, umwibuke, isura ye itazazima kandi warasigaye. Yinjiraga mu rugo ate avuye ku kazi, ongera umwibuke. Ibuka ibyo yakundaga, ibyo yahoraga atekereza gukorera Igihugu, ibuka igihe yinjiraga agusekera, mukomeze mubibuke mwibuke za nseko zabo, ibyiza bari bafite. Tugomba kubibuka kuko tutabikoze ni ko kuzima kwabo kandi natwe ntaho twaba dusigaye.”
Yashimye Leta y’Ubumwe bw’Abanyartwnda nziza ibahumuriza, ikabaha umwanya ubakomeza.
Ati: “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaduhaye uyu mwanya ngo tubashe kwibuka abacu. Ni iby’agaciro kandi dushima.”
Hijejwe ko kuba hateganywa ahantu hajya amazina y’abanyamakuru n’abakoraga mu itangazamakuru bibukwa, mu gihe cyo kubibuka hakaboneka aho tindabo zirambikwa, MINUBUMWE na RGB bazakomeza kubiganiraho kandi bigaragara ko bikenewe.
Ikindi ni uko Leta izakomeza kuba hafi itangazamakuru mu rugendo rwo kwiyubaka, kuko ari abafatanyabikorwa bakomeye mu rugendo rwo kugera ku Rwanda twifuza. Izakomeza gufatanya yaba mu byo ryifuza kuri Leta y’u Rwanda ndetse no kubana mu rugendo rwo kubaka Igihugu.


