Umuryango FPR uduhuriza hamwe twese watugize icyo turi cyo

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamagabe yabwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko Umuryango FPR- Inkotanyi uhuriza hamwe Abanyarwanda ukaba ari wo ubagira icyo bari cyo.
Yagize ati: “FPR ni Umuryango uduhuriza hamwe twese watugize icyo turi cyo, ukatuba imbere ukadushyira hamwe mu bitekerezo, mu bikorwa, ni uwo gushimira uyu munsi kandi ni wo dushingiraho duhitamo uko tuzatora mu bihe biza. ibyo ntabwo nabibibutsa musanzwe mubizi.”
Yavuze kandi ko mu gihe cyo gutora, n’ubundi hasanzwe hari ukubyumvikanaho.
Ati: “Nyamagabe musanzwe dufite byinshi twumvikanaho cyane iyo byageze mu gihe cyo guhitamo, guhitano neza nabyo tubyumvikanaho. Ndabibashimira cyane kandi tubyumvikanaho kugira ngo tugire byinshi dukora biduteza imbere byavuzwe ari imihanda,ari amashyanrazi, icyayi ikawa, ingano n’ibindi ariko ibyo ni bike mvuze n’ibyo dushaka kugeraho naho dusghaka kugera harenze.”
Umukandida Kagame yibukije ko kuba hamwe mu rugendo, mu mugambi wo kubaka Igihugu.
Ati: “Guhitamo ko muzahitamo bivuze guhitamo umutekano, guhitamo ubumwe, amajyambere n’ibindi byiyongera kuri ibyongibyo, byubakira kuri ibyo ngibyo, ibyo ntabwo tubitezukaho, ndabona mwarabirangije rwose.”
Kagame yabwiye uruibyiruko by’umwihariko ko ari bo benshi kandi batagomba guheranwa n’amateka bumva batabayemo, abasaba guharanira iterambere.
Ati: “Nababwira iki rero ubu, abenshi muri twe, muri mwe mu gihugu hose ni inkumi, ni abasore bakibyiruka, amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira ku bakiri bato bataheranywe batigeze baba mu mateka mabi abenshi muri mwe murayumva gusa murayumva cyangwa mwasanze ingaruka yayo. Birumvikana ko Mwebwe nta muzigo wayo mateka mwikoreye cyangwa mukwiye kwikorera usibye kuyasiga inyuma iyo kure, mwe mukareba imbere nk’abakiri bato.”
Umukandida Kagame yongeyeho ati: “Mwebwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ubumwe bw’Abanyarwanda, amajyambere n’u mutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’ibihe turimo mu Isi turimo.”
Urubyiruko rwibukijwe ko rufite inshingano yo kurinda ibyagezweho ndetse rufite ubushobozi bwo gukorera hamwe.
Ati: “Inshingano mwebwe mufite ni ukubona ko ibimaze kubakwa kugeza uyu munsi bidashobora gusenyuka ahubwo tubyubakiraho ibyiza birenze.
Buri wese muri mwe yifitemo ubushobozi, ndetse ubushobozi butandukanye n’ubw’undi, ariko iyo tubushyize hamwe mu buryo bwo gufatanya nta cyatunanira.”


