Umuririmbi Rosalía Vila Tobella umwe mu bavutse ku ya 25 Nzeri

Rosalía, amazina ye nyakuri ni Rosalía Vila Tobella, ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Espagne wavutse ku ya 25 Nzeri 1992 i Sant Cugat del Vallès. Yavumbuye umuziki gakondo wo muri Espagne akiri muto.
Afite impamyabumenyi yakuye mu Ishuri Rikuru ry’umuziki rya Catalogne, yakoranye na Raül Refree kuri alubumu ye ya mbere, Los ángeles.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru le magazine Rolling Stone gikora by’umwihariko ku muziki, ku bijyanye n’umuco cyashyize iyo alubumu ya Rosalia muri alubumu 500 zikomeye.
Mu 2018, yasohoye El Mal Querer, alubumu ye ya kabiri, biba intangiriro yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Rosalía yatsindiye ibihembo byinshi, birimo Grammy Award, 8 Grammy Awards na 3 MTV Video Music Music Awards. Byongeye kandi, ni we muhanzi wa mbere wo muri Espagne watorewe kuba Umuhanzi mushya mwiza muri Grammy Awards.
Ku ruhande rurebana n’ubuzima bwe, Rosalía yahuye na C. Tangana , umuraperi wo muri Espagne barabana, mu 2016, bafatanyije, banditse indirimbo nyinshi ziri kuri alubumu El Mal Querer.
Batandukanye muri Gicurasi 2018. Rosalía yinjiye mu Rukundo na n’umuhanzi Rauw Alejandro wo muri Porto Rika kuva muri Werurwe 2020.



