Umuraperi Malome Vector yapfuye azize impanuka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuraperi w’umunyabigwi muri Afurika y’Epfo, Bokang Moleli wamamaye nka Malome Vector yapfuye azize impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda N8 mu gace ka Free State muri Afurika y’Epfo

Inkuru y’urupfu rwa Malome Vector yatangajwe n’ubuyobozi bwa Ambitiouz Entertainment yakurikiranaga inyungu n’ubujyanama bw’uyu muhanzi kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: “N’imitima yuzuye umubabaro, tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rwa Malome Vector, witabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Twihanganishije cyane umuryango we ndetse n’abakunzi be muri ibi bihe bikomeye barimo byo kumubura, ni igihombo gikomeye, ruhukira mu mahoro Malome.”

Raporo y’ishami ry’ubuzima yagaragaje ko muri iyo mpanuka abagera kuri batatu bitabye Imana, mu gihe babiri bakomeretse bikomeye bahise bajyanwa mu bitaro aho barimo kwitabwaho.

Umuraperi Malome Vector, azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo Nobody, Lelato, Mango one yafatanyije na Ubuntu band n’izindi.

Yitabye Imana afite imyaka 32 y’amavuko, akaba yaravukiye i Maseru mu murwa Mukuru w’Igihugu cya Lesotho, yari amaze imyaka 20 akora umuziki kuko yawutangiye mu 2004.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Mamadu sy says:
Nyakanga 26, 2024 at 7:03 pm

Mimana imwakire mubayo aruhukire mumahoro.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE