Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali aho aje mu myiteguro y’igitaramo afite mu minsi iri mbere avuga ko anejejwe n’urugwiro yakiranywe.

Uwo muramyi umaze imyaka isaga 17 atagera mu Rwanda, yageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamanga mu ijoro ry’itariki 03 Ugushyingo, yakiranwa urugwiro n’abaramyi bagenzi be batandukanye.

Ni ibintu byamuteye umunezero ahamya ko anejejwe no kuba agarutse iwabo.

Yagize ati: “Nishimiye kugera i Kigali. Numvaga ntegereje kuhagera, namwe ubwanyu biranshimishije kubabona.”

Richard Nick Ngendahayo asanzwe atuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, akaba yaje gutaramira abakunzi be badaherukana.

Ni igitaramo yise Ni we Live Concert kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025, mu nyubako ya BK Arena.

Richard Nick Ngendahayo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera, Unyitayeho’ n’izindi zatumye izina rye rikomeza kumenyekana mu ruhando rw’abaramyi bo mu rwego mpuzamahanga.

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yishimiye ko yakiranywe urugwiro
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE