Umurambo wa Papa Francis wajyanywe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero

  • Imvaho Nshya
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umurambo wa Papa Francis uherutse kwitaba Imana ku wa 21 Mata wajyanywe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, isanzwe ari ingoro ya Papa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ni bwo umurambo wa Papa Francis wajyanywe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero (St. Peter’s Basilica), ahabera imihango yose yo kumusabira no kumusezera kuzageza ku wa Gatandatu, ari na wo munsi azashyingurwaho.

Ni umuhango witabiriwe na ba Karidinali baturutse hirya no hino ku Isi n’abantu barenga 20 000.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, ba Karidinali bagera muri 60 bahuriye mu isengesho ryo gusabira nyakwigendera Papa Fransisiko ryahereye saa tatu kugeza saa yine n’igice, biteganyijwe ko isengesho rya kabiri riba, kuri uyu wa Gatatu, saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025 muri Bazilika Nkuru ya Bikira Mariya Mutagatifu.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE