Umunyeshuri wa MTC yabyariye mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga

Umunyeshuri wigaga mu ishuri ry’Imyuga rya Muhanga Training Center (MTC) riherereye mu Karere ka Muhanga bivugwa ko afite imyaka 18 yabyariye bitunguranye mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga amaze gukatisha itike imujyana iwabo mu rugo i Musambira mu Karere ka Kamonyi.
Ababibonye bavuga ko yaje akicara avuga ko arwaye ifumbi agiye gucira mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga agezeyo ahita yibyaza umwana w’umuhungu.
Umunyeshuri mugenzi we bari bavanye ku ishuri nawe atashye agiye kwivuza yatangarije Imvaho Nshya ko atigeze amenya amakuru y’uko mugenzi we yari atwite akavuga ko bose bari bagiye mu rugo ku mpamvu z’uburwayi kwivuza.
Abakorera muri Gare bavuga ko uyu wabyaye atigeze agira umutima mubi wo kumuta kuko abamugezeho nyuma yo kubyara akikiye umwana bakamusaba gushyira umwana hasi yababwiye ko atamushyira hasi kuko yakonja.
Gusa ababonye uyu munyeshuri atarabyara bavuga ko babonaga nta ntege yari afite, akaba yigaga by’igihe gito nk’uko byatangarijwe Imvaho Nshya na Mugenzi we bari batahanye.
Ikindi ni uko ashobora kuba yaraje ku ishuri afite iyo nda kubera ko batangiye ishuri mu kwezi kwa Nzeri 2023 hakaba bashize amezi 5 aje kwiga muri iki kigo bivuze ko amezi 9 atari yagera bigaragara ko yayitewe mbere yo kuza kwiga kuri iki kigo.
Hifashishijwe imodoka y’Akarere ka Muhanga imujyana ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ubuzima bw’uyu mubyeyi n’umwana bukurikiranwe.
Imvaho Nshya yagerageje kubaza amakuru mu ishuri yigagaho ntihagira umuyobozi witaba telefoni ngendanwa mu gihe bazagira amakuru batangaza izayabagezaho.
Hashize igihe iyi gare irimo kuvugururwa ikaba yari yatangiye gukoreshwa mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 17 Gashyantare 2024 hashize iminsi 30 yubakwa.

L says:
Gashyantare 18, 2024 at 2:14 pmBamujyane ikabyayi
lg says:
Gashyantare 18, 2024 at 8:20 pmYakoze uwo mwana wumukobwa kugira umutima wa kimuntu ureke abicanyi bica impinja iyo mushyiraho Nr ze ngo tumufashe uko fushoboye kuko nawe byamutunguye
Emmanuel says:
Werurwe 17, 2024 at 3:58 pmAmbaaa!