Umunyarwenya Sam yashimiye abamushyigikiye mu gihe cyo kwiyamamaza

Umunyarwenya Muco Samson wo mu itsinda rya Zuby Comedy wamenyekanye nka Sam Zuby, yashimiye cyane abantu bamushyigikiye mu rugendo rwo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga wifuzaga guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Yabitangaje mu ijoro ry’itariki ya 16 Nyakanga 2024, nyuma yo kumenya uko amatora y’ibyiciro byihariye yagenze, kuko yabaye kumanywa y’izo tariki.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Sam yashimiye abamushyigikiye anabamenyesha ko nubwo batatsinze ariko ibyiza biri mbere.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda, Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere.”
Akimara gushyiraho ubu butumwa abenshi mu byamamare bahise bamusubiza bamushimira ko yatinyutse kandi ko akomeza imbere ari heza.
Umuhanzi Aline Gahongayire yagize ati: “We love, uri intwari komeza ukotane.”
Uwiyita Colottehefel kuri Instagram yagize ati: “Nanjye ndababaye ariko imbere ni heza, komeza ukore nta kabuza hari icyo Imana iguhishiye.”
Cynthia_wa_bidelicho ati: “Ibyiza biri imbere ku myaka yawe uzakora byinshi byiza.”
Aba hamwe n’abandi mu bakunzi n’abakurikira Sam ku mbuga nkoranyambaga ze, ubutumwa bwabo, abenshi bagiye bagaruka ku ijambo ko ibyiza biri imbere, bakamukomeza banamusaba kudacika intege kuko ejo ari heza kandi ko nubwo atatsinze bizeye ubushobozi bwe.
Muco Samson yamenyekanye cyane mu makinamico y’urwenya y’uruhererekane nka Miss Mulenge, Umumotari w’umunyamulenge, Komisiyoneri w’umunyamulenge n’izindi zategurwaga kandi zigakinwa n’itsinda rya Zuby Comedy bivugwa ko ari umwe mu barishinze.
Sam Zuby yatanze ibyangombwa bya kandidatire bye mu biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku itariki 23 Gicurasi 2024, agamije kuziyamamaza nk’umukandida Depite wifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
