Umunyarwenya Sam azakomeza gukora ibikorwa bya Politiki

Umunyarwenya Muco Samson wo mu itsinda rya Zuby Comedy wamenyekanye nka Sam Zuby, avuga ko atigeze acika intege nyuma yo gutsindwa ntabashe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuko ubu ari bwo agiye gukora politiki neza.
Ni nyuma y’uko tariki 23 Gicurasi 2024, yari yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenga muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko mu matora yabaye muri Nyakanga 2024, yari yahurijwe hamwe nay’Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 01 Mutarama 2025, Sam yabajijwe niba nyuma yo kutabona amajwi amwemerera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, azahagarika ibikorwa bya Politiki cyangwa azayikomeza, avuga ko azayikomereza mu byo yari asanzwe akora.
Yagize ati: “Ntabwo bikenewe ko buri wese aba Gitifu cyangwa Meya ngo akunde atange umusanzu we muri sosiyete, Politiki ndayikomeje nyikomereje mu buhanzi bwanjye bushobora kugira icyo bufasha sosiyete, nta nubwo njya numva ko ntatowe kuko iyo mbonye Minisitiri Utumatwishima nkareba n’abandi bajeni bahawe inshingano numva mpagarariwe.”
Uyu munyarwenya avuga ko afite imishinga amaze igihe ategura, ndetse mu bihe bya vuba azatangira kuyigaragariza Abanyarwanda.
Ati: “Hari imishinga mfite nzatangira kwereka Abanyarwanda vuba ifitiye sosiyete akamaro, irimo filime n’igitabo. Ni imishinga minini indusha ubushobozi, abantu bazanayishyigikire, muri Zuby dufite gahunda yo gukorana n’ibigo bya Leta n’ahandi, uyu mwaka rero mutwitegure.”
Samu avuga ko atakerewe kujya muri Politiki, ahubwo yaziye igihe, kandi ko atigeze ata igihe kubanza mu buhanzi kubera ko byamuhaye abantu, na bo bakamuha ibyo avuga, kuko ari byo buri wese aba aharanira ku Isi.
Nyuma yo kubarura amajwi y’amatora yabaye tariki 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko Sam yagize 1, mu matora yatsinzwe na Icyitegetse Venuste wagize amajwi 159 hamwe na Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188 ari nabo bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, batangiye guhera muri Nyakanga 2024.
