Umunyarwenya Pirate yishimira ko 2024 isize ahagaze neza

Umunyarwenya Pirate avuga ko umwaka ushize wa 2024 hari byinshi yishimira kandi atangiranye ingamba nshya mu 2025.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya ubwo yagarukaga ku byo umwaka umusigiye n’ingamba yinjiranye mu 2025.
Yagize ati: “Ibyo nishimira nagezeho ni uko muri uyu mwaka mpagaze neza muri Gen-z Comedy, kandi nkunda no kuririrmba, ndi umuririmbyi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, 2024 irangiye nkoze indirimbo ebyiri za gospel kandi nzikoreye kuko nta bujyanama ngira.”
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munyarwenya avuga ko hari ibyo yicuza atagezeho mu 2024, kandi yiteguye kubikosora.
Ati: “Icyo nicuza ni uko umwaka wa 2024 wasanze ndi single (nta mukunzi mfite) ukaba unsize n’ubundi ntawe mfite, gusa muri 2025 mfite gahunda y’uko nzabyara, inzira zose bizacamo ariko nzabyara.”
Pirate avuga ko muri uyu nwaka yifuza kuzakorana indirimbo n’umuhanzi uzwi muri Gospel, kugira ngo arusheho kwagura impano ye.
Pirate avuga ko zimwe mu ntego afite muri uyu mwaka ari ugukomeza gutanga ibyishimo ku bakunzi be.
Zimwe mu ndirimbo uyu munyarwenya amaze gukora harimo iyitwa Inzira hamwe n’indi yise Abanyabwenge.
Umunyarwenya Pirate ubusanzwe amazina ye ni Elyse Ndimurukundo.
