Umunyarwenya Fally Merci yashimiye amahirwe bahawe na Minisiteri y’Urubyiruko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umunyarwenya Fally Merci yashimye amahirwe abanyarwenya bo muri Gen Z Comedy Show bahawe yo gususurutsa abitabiriye Youth Connekt Africa 2024, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko imbaraga bataye mu bitaramo by’urwenya zahawe agaciro.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ashimira cyane Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yabahaye ayo mahirwe.

Yagize ati: “Ndashimira Minisiteri y’Urubyiruko kuko bakimbwira ko Gen-z izasusurutsa muri Youth connect, numvaga ntabyumva kuko twari dusanzwe tumenyereye ko muri iyo nama hatumirwamo abahanzi bakomeye.”

Yongeraho ati: ”N’ibintu byanshimishije noneho no gukorana na Mamito na Kansiime, n’ubwa mbere nari mbonanye na bo, noneho bakaza baje muri Gen-z yabereye muri Youth connect byanshimishije kurenza uko byari akazi. Kuba batugirira icyizere cyo gukora mu nama zikomeye byatweretse ko imbaraga dushyira mu rwenya hari abantu bazibona.”

Uwo munyarwenya avuze ibi mu gihe mu gitaramo cya Gen-z comedy giteganyijwe tariki 28 Ugushyingo 2024, hategerejwemo umunyarwenya Kigingi wo mu gihugu cy’u Burundi.

Uretse Kigingi uzasetsa abazitabira icyo gitaramo, abandi banyarwenya bategerejwe harimo Muhinde, Pirate n’abandi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE