Umunyarwenya Chipukeezy yagiriwe icyizere na Perezida William Ruto

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyarwenya Vincent Mwasia Mutua, uzwi cyane ku izina rya Chipukeezy, yagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Porotokole (Protocol) n’Ibikorwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Kenya, William Kipchirchir Samoei Arap Ruto.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, atangazwa n’umuyobozi ushinzwe imishinga idasanzwe mu biro bya Perezida Dennis Itumbi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga amwifuriza ishya n’ihirwe.

Yanditse ati: “Turagushimiye ku cyizere n’icyubahiro wagiriwe cyo kugirwa umuyobozi wungirije ushinzwe Porotokole n’ibikorwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.”

Deniss Itumbi yanatangaje ko iki cyubahiro yagiheshejwe n’akazi yakoze mu rwego rw’ubuhanzi n’ubukungu bushingiye ku buhanzi.

Arongera ati: “Nkwifurije gukorana umwete n’umurava muri izi nshingano, kugira ngo dufatanye guteza imbere ubukungu bw’ubuhanzi.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Chipukeezy yaherukaga i Kigali mu bitaramo bya Gen- Z Comedy, aho yigaragaje cyane mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali cyabaye tariki ya 23 Mutarama 2025, anitabira umuganda rusange wabaye kuri uyu wa 25 Mutarama 2025.

Uretse kuba ari umunyarwenya uyu musore yari asanzwe ayobora ibirori bitandukanye (MC) mu bikorwa bya Perezida William Ruto. Mbere y’iyi nshingano nshya yahawe ku wa Gatatu, Chipukeezy yari yaragiriwe icyizere n’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta, bumugira umujyanama mu kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga (NACADA).

Chipukeezy yavukiye mu gace ka Tala, mu Karere ka Machakos. Amashuri abanza yayize kuri Kwatombe Primary School, nyuma akomereza amashuri ye yisumbuye muri Masii na Tala High Schools. Akiri umunyeshuri, yagaragaje impano ye binyuze mu itsinda ry’abanyeshuri bakina ikinamico (Drama Club), aho yafashwe nk’icyitegererezo na bagenzi be.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE