Umunyarwenya Babu asanga umuryango nyarwanda uca intege abakobwa b’abanyarwenya

Umunyarwenya Muyenzi John Naifa uzwi cyane nka Babu Joe, avuga ko impamvu abakobwa bakora urwenya bakiri bake bigirwamo uruhare n’umuryango nyarwanda ubaca intege.
Ati: “Mu bihe byatambutse twibajije impamvu nta Anne Kansiime wo mu Rwanda dufite, tugerageza kubafasha ariko, tujye tuzirikana ko umunyango tuvukamo nawo ugira uruhare mu byo dukora, tuvuka mu Rwanda. Urwenya n’imyidagaduro muri rusange hari ukuntu umukobwa iyo abyinjiyemo babireba nabi kurusha umuhungu, kandi mu buryo bubi butandukanye, abaye icyomanzi, indaya, nta mukobwa ujya imbere y’abantu ngo avuge.”
Yongeraho ati: “Hari n’abakobwa jyewe nzi twahaye umwanya ngo batere urwenya, ugasanga abantu babasuzuguye badashaka kubyumva, bagatangira kwiganirira, hajyaho umuhungu ugasanga barongeye baramukurikiye bamweretse urukundo, gusa icya mbere ni ukudacika intege ugakomeza.”
Mu kiganiro Babu Joe yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’abagore Atari wo utuma abagabo basuzugurwa nk’uko akenshi bamwe babivuga.
Ati: “ Njye uko mbibona, mbona uburenganzira bwahawe abagore byari bikenewe kandi sinkeka ko aricyo gitera kubahukwa k’umugabo, kubera ko umuntu wese atari n’umugabo gusa, iyo wubashye umuntu nawe arakwubaha. Umugabo uvuga ngo umugore ntabwo yamubwashye akenshi na we aba atamwubashye, ntaho bihuriye n’uburinganire, igikenewe ni uko twakubahana tukabana neza.”
Akomeza agira ati: “Kuba abagore barahawe uburenganzira, ntibivuze ko hari ubwakuwe ku bagabo, bwashyizweho kugira ngo twuzuzanye, kuko buri mugabo wese wabayeho cyangwa uzabaho yabyawe n’umugore, yahetswe n’umugore, yarezwe n’umugore, birangira abaye umugabo, rero uburenganzira bubaye ubw’abagabo gusa twaba dukumiriwe mu bintu bimwe na bimwe byateza umuryango n’Igihugu imbere muri rusange, reka turebe ko twese twahuza imbaraga dutere imbere.”

Kuri Babu asanga umukobwa wese wifuza kuba umunyarwenya, icyo akeneye cya mbere ari ukwigirira icyizere.
Ati: “Uyu munsi dukeneye abakobwa bakora urwenya, kuko Isi y’urwenya n’ukubara inkuru bishingira ku kubara inkuru, dukeneye abakobwa batubwira inkuru z’abakobwa, ubuzima babamo, uko babucamo, byose turabikeneye tukumva umukobwa w’umunyarwandakazi niba uri umukobwa ukunda urwenya, wowe tinyuka kandi ntuzacike intege, aho wambona hose ukumva ukeneye ubufasha bwanjye ku mbuga nkoranyambaga, nitwa Babu uzabunsabe nzagufasha, abanyarwenya bose ubona bazwi si uko ari abasore, ni uko ari umunyarwenya.”
Akomeza asaba abakobwa bakeneye kujya mu rwenya ko bajya biyubaha mu myambarire, bityo nabo bakubahwa.
Yagize ati: “Icya mbere ni ukwigirira icyizere, kandi wiyubahe, nujya gutera urwenya imbere y’abantu uzambare wikwize ubone ko wiyubashye, kuko iyo wambaye nabi hari igihe n’ibyo uvuga abantu hari igihe batabyumva, ariko niwiyubaha n’abandi bazakubaha, keretse niba uri bubyifashishe mu rwenya uri butange.”
Babu avuga ko kuba atakigaragara cyane ari uko yasubiye kwiga, kuri ubu akaba arimo gutegura igitaramo yise ibihe biha ibindi, azahuza n’umunsi we w’amavuko, arimo kwandika filime zijyanye n’ubuzima bw’urubyiruko ndetse akaba ashaka no gutangira urugendo rw’umuziki.
