Umunyarwenya Amooti yahishuye ko yabanje kuba umuraperi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 13, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umunyarwenya ukunzwe mu gihugu cya Uganda Allan Mujuni uzwi cyane nka Amooti yahishuye ubuzima bwe bwa mbere y’uko yinjira mu rwenya, avuga ko yabanje kuba umuraperi kandi ko mu gihe cyose amaze akora urwenya atinjije amafaranga menshi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Amooti yabwiye abamukurikira ko mbere yari umuraperi, anahishura ko rwari urugendo rutoroshye.

Yagize ati: “Mwari muzi ko natangiye ndi umuraperi nkoresha izina rya Bugy Wugi, rwari urugendo rurere kandi rutoroshye.”

Uyu munyarwenya umaze imyaka 25 muri uwo mwuga, avuga ko nubwo nta mafaranga menshi yarukuyemo ariko arukunda.

Ati: “Mu myaka 25 maze nkora urwenya ni ukuri nta mafaranga menshi ninjije, ariko ndabikunda sinabireka kandi mboneyeho umwanya wo gushimira abagiye bantumira ngo mbaterere urwenya mu bitaramo bitandukanye.”

Biteganyijwe ko Amooti azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze akora urwenya mu gitaramo kizabera muri UMA Show ground iherereye i Lugogo tariki ya 13 Ukuboza 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 13, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE