Umunyarwanda ukora muri Nyungwe yahembwe n’Igikomangoma cy’u Bwongereza

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza William, yashyikirije ishimwe Ntoyinkima Claver wagize uruhare mu kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nyoni muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Ibirori byo kumushyikiriza ishimwe byabereye muri Hotel The Savoy iherereye mu Mujyi wa Landon mu Bwongereza, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2024.

Ishimwe yahawe riherekejwe n’ibihumbi 30 by’amapawundi (30,000£), ni ukuvuga miliyoni zisaga 51 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igihembo mpuzamahanga yahawe gisanzwe gitangwa n’Ubwami bw’u Bwongereza mu kurengera ibidukikije ku bufatanye na Tusk Conservation Award.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buvuga ko ibikorwa bya Ntoyinkima mu kumenyekanisha inyoni zo muri iyo Pariki byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukerarugendo. 

Niyigaba Protais, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (Nyungwe Management Company), agira ati: “Akenshi tubona cyane abakiriya mu bukerarugendo bw’inyoni, tukabona nk’umuntu avuye muri Afurika y’Epfo, mu Bwongereza, muri Amerika akandika abikisha umwanya (Réservation) avuga ati nkeneye kuzatwarwa na Ntoyinkima Claver.

Ibyo bihita bigaragaza uko azwi, ubunararibonye bwe bufite icyo bumaze ku bucuruzi bw’ubukerarugendo cyane cyane bushingiye ku nyoni.”

Bimwe mu bikorwa bya Ntoyinkima akora, agira n’umwanya wo kuganiriza abanyeshuri bibumbiye mu itsinda ryo kurengera ibidukikije ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisakura, buri ku wa Gatanu mu masaha y’umugoraba.

Yigisha abana bakiri bato ubwoko bw’inyoni ziba muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, amazina yazo ndetse n’uburyo zivuga.

Usibye  ubwitange agira mu kumenyekanisha ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku nyoni,  Ntoyinkima yanashinze koperative ebyiri, aho avuka mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

Imwe ni iy’abahoze ari ba rushimusi ndetse n’abangizaga Pariki y’Igihugu ya Ngungwe bashakamo amabuye y’agaciro, abangiza ibiti n’abahiga inyamaswa ndetse bakica n’ibitera.

Indi ni iy’abafasha ba mukerarugendo gutwara imizigo mu gihe batembera mu ishayamba mu ishyamba rya Nyungwe.

Yashinze n’ihuriro ry’abana (club) yitwa Nyungwe Kids Birding Club mu mwaka wa 2009, aho yatangiye abigisha kumenya gutandukanya amoko atandukanye y’inyoni n’uburyo bwo kurushaho kuzibungabunga.

Bivugwa ko gukunda inyoni kwe byahereye mu bwana bwe, aho yakundaga kuzerera mu ishyamba rya Nyungwe areba amoko atandukanye ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Ku ikubitiro, Ntoyinkima yabanje gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) aho yakiraga ku biro ba mukerarugendo bagana Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.  

Gusa umutima we wabaga wibereye  ku ishyamba, aho yatangiye kwitabira amahugurwa agamije kuba umwe mu barinda Pariki ndetse akanayobora ba mukerarugendo.

Yatangiriye mu bashinzwe guhangana na ba rushimusi aho yatanze umusanzu w’ingenzi cyane mu gukura imitego no gucogoza ibindi bikorwa bitemewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Nanone kandi yagize uruhare rukomeye cyane mu kubungabunga inyamaswa z’ibisabantu nk’ingunge n’inkima kuri uyu munsi bikaba bikurura ba mukerarugendo batagira ingano.

Ubuyobozi bwa Ntoyinkima burenga inshingano ze za buri munsi kuko atoza benshi by’umwihariko aha amahugurwa abakozi bashya.

Umuhate n’ubwitange agaragaza byamuteye kubahwa no gukundwa muri bagenzi be ndetse aba n’ikiraro gihuza Nyungwe n’Umuryango mugari uyikikije binyuze muri gahunda agenda ategura zigamije gutoza abaturage uburyo bwo kwakira no kuyobora ba mukerarugendo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE