Umunyamuryango uzabangamira abandi bakandida azabihanirwa – RPF Inkotanyi

Umuryango RPF Inkotanyi wasabye abanyamuryango bawo kugira imyitwarire myiza mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite kandi ko umunyamuryango uzabangamira abakandida bo mu yandi mashyaka cyangwa abigenga azabihanirwa.
Byagarutseho mu kiganiro Umuryango RPF Inkotanyi wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku myiteguro y’ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Munyampenda Nathalie, Komiseri ushinzwe imyitwarire mu Muryango FPR Inkotanyi, yabwiye itangazamakuru ko hari amahame, indagagaciro n’imyitwarire bigenga Umuryango RPF Inkotanyi kandi ahagiye hagarara ibikorwa bya bamwe mu banyamuryango babangamira abakandida babihaniwe.
Yagize ati: “Ubu twatanze amabwiriza areba abanyamuryango kuko iby’abandi ntabwo tubizi. Ibitureba ni ukugira ngo dutegure amatora neza, abanyamuryango bamenye ibyo twagezeho n’ibisigaye kugerwaho, dutegure n’uko bizakorwa.”
Yongeyeho ati: “Ariko ibyo kubangamira abandi bakandida cyane cyane abo ku mwanya w’Abadepite abazaboneka babikora bazahanwa, n’abafite amakuru bazayatugezeho”.
Yavuze ko icyo Umuryango RPF Inkotanyi ushyize imbere ari ukwimakaza imyitwarire myiza y’abanyamuryango, haba mu gihe cy’amatora, kwiyamamaza ndetse no mu yindi minsi isanzwe.
Yongeye gushimangira ko umunyamuryango washyigikira ku bushake bwe ibikorwa by’umuryango, yaba gutera inkunga ibikorwa by’amatora ariko agakomeza kuzirikana kugira imyitwarire myiza.
Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru w’a’Umuryango RPF Inkotanyi, yavuze ko mu bikorwa byo kwiyamamaza bazafatanya n’imitwe ya Politiki umunani yiyemeje gushyigikira umukandida Paul Kagame, ku mwanya wa Perezida.

Icyakora avuga ko hari andi mashyaka yemeje ko aziyamamaza ukwayo mu bikorwa byo kwamamaza abakandida depite.
RPF Inkotanyi iziyamamariza mu turere 19 tw’igihugu. Ku ikubitiro kwamamaza umukadida Perezida n’abadepite bayo bizatangirira i Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ibikorwa byo kwiyamamaza biratangira ejo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena bizageze tariki ya 13 Nyakanga 2024.
Ni mu gihe amatora azaba tariki 14 Nyakanga ku banyarwanda batuye mu mahanga, tariki 15 Nyakanga hakazakorwa amatora mu Rwanda ku munsi ukurikiyeho tariki 16 Nyakanga hatorwe ibyiciro byihariye.