Umunyamakuru Kazungu Claver yasezeye kuri Radio & TV 10

Umunyamakuru Kazungu Claver yasezeye kuri Radio & TV10 yari amazeho imyaka ine n’igice akora ikiganiro cyitwa 10sports Urukiko rw’imikino.
Ibi byatangajwe na nyir’ubwite kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko yasezeye ku mpamvu ze bwite, ashimira abo bakoranye bose muri icyo gihe.
Kugeza ubu ntiharamenyeka niba asezeye umwuga w’itangazamakuru cyangwa niba hari ikindi gitangazamakuru agiye gukorera.
Kazungu Claver yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Contact FM, City Radio, Radio1 na Radio & TV 10 yari amazeho imyaka ine n’igice.
Yabaye kandi Umuvugizi w’ikipe ya APR FC imyaka itanu guhera muri 2016 kugeza muri Nyakanga 2021.
