Umunyamabanga Mukuru wa RIB yakiriye Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yakiriye Fatmata Lovetta Sesay Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rubinyujije ku rubuga rwarwo rwa X, rwatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye.
Ibiganiro byahuje impande zombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 ku cyicari cya RIB ku Kimihurura.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzweho no no gukomeza ubufatanye.”
UNDP ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurwanya ubukene, aho ifasha abantu mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, ibikorwa byo kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka amazu adahumanya ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda, mu 2012 yafashije muri gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Yaje ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.
UNDP imaze imyaka hafi 12 ifatanyije na Leta y’u Rwanda indi mishanga binyuze muri gahunda y’imbaturabukungu (UDPRS).


Amafoto: RIB