Umunyamabanga Mukuru wa OIF yakiriye Minisitiri Amb. Nduhungirehe
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe baganira ku ngingo zitandukanye.
Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku myiteguro y’inama ngarukamwaka izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa OIF, iteganyijwe i Kigali kuva tariki 19-20 Ugushyingo 2025.
Izi nama za ba Minisitiri zigira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu bivuga igifaransa, guteza imbere ubufatanye, no kwimakaza indangagaciro zihuriweho n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira iyi nama, byerekana uruhare rwarwo rugaragara n’ubwitange bwarwo mu bikorwa by’Umuryango wa OIF.
Inama ya 46 ya ba Minisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango OIF, yabereye i Paris mu Bufaransa, inemerezwamo ko inama ya 47 izakirwa n’u Rwanda mu 2025.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ni umuryango watangijwe tariki 20 Werurwe 1970, u Rwanda ruba umunyamuryango wawo mu 1970 ugitangira.
Kuri ubu Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango ni Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, watowe n’Abakuru b’Ibihugu biwugize mu Ukwakira 2018.
Mu Ukwakira 2022 Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.
Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibihugu binyamuryango 56 byuzuye (Full members), ibihugu 5 byiyunze n’ibihugu n’ibindi 32 by’indorerezi.