Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC agiye kurahira

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nduva Veronica watowe na Perezida wa Kenya Dr Ruto William, ngo abe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ararahirira izo nshingano, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024.

Ni irahira ribera mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango.

Muri iyo nama izadasanzwe ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, izimika undi mucamanza, Zablon Muruka Mokua watanzwe n’Igihugu cya Kenya kugira ngo bazakore mu rukiko rw’uyu Muryango (EACJ).

Uwari Umunyabanga Mukuru wa EAC Peter Mathuki, yahinduriwe imirimo tariki ya 8 Werurwe 2024, mu gihe yashinjwaga ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo w’uyu Muryango.

N’ubwo Mathuki yashinjwe ibyaha nk’ibyo, Perezida Ruto yamugize Ambasaderi wa Kenya mu gihugu cy’u Burusiya.

Kenya icyo gihe yahise itanga Caroline Mwende Mueke ngo abe ari we uba Umunyabanga Mukuru wa EAC, icyakora hadashize iminsi myinshi yongera kumusimbuza Nduva ngo abe ari we ujya kuri uyu mwanya.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, igiye guterana mu gihe muri uyu Muryango harimo ikibazo cy’ubukungu butifashe neza dore iherutse y’urukuko rwa EACJ, rwahagaritse imirimo yarwo rwari gukora muri Kamena kubera kubura amikoro, nk’uko urukiko rwabigaragaje mu itangazo ryasohotse 27 Gicurasi.

Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) na yo yugarijwe n’ibibazo by’amikoro aho ibihugu byo muri uyu Muryango byasabwe gutanga umusanzu wabyo ku gihe ibitabikoze bigafatirwa ibihano.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE