Umunyakenya yanditse amateka ku Isi muri Marathon y’abagore

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umunyakenya Ruth Chepngetich yanditse amateka ku rwego rw’Isi mu gusiganwa Marathon mu bagore ubwo yegukanaga isiganwa ry’i Chicago ku Cyumweru nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 56, aba umugore wa mbere ubashije kugira ibihe biri munsi y’amasaha abiri n’iminota 10.

Chepngetich yagabanyije iminota ibiri ku gahigo k’amasaha abiri, iminota 11 n’amasegonda 53 kari karashyizweho n’Umunya Ethiopia Tigist Assefa muri Nzeri 2023 ndetse ni isiganwa rya gatatu uyu mugore yegukanye muri Chicago.

Nyuma yo gutsinda, Chepngetich yagize ati “Ndumva meze neza cyane. Ntewe ishema nanjye ubwanjye. Zari inzozi zanjye. Nahatanye cyane ntekereza agahigo ko ku rwego rw’Isi. Ubu kasubiye muri Kenya, ndagatura Kelvin Kiptum.”

Kelvin Kiptum na we yakoreye agahigo ko ku rwego rw’Isi i Chicago mu mwaka ushize, apfira mu mpanuka y’imodoka afite imyaka 24 muri Gashyantare uyu mwaka.

Mu 2022, na bwo Chepngetich yashoboraga guca agahigo i Chicago ariko asoza inyuma ho amasegonda 14.

Chepngetich yegukanye Marathon y’i Chicago ku nshuro ya gatatu
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE