Umuntu umwe yagaragayeho virusi ya Marburg

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe mushya wagaragayeho virusi ya Marburg ari umuganga wari usanzwe avura abarwaye Marburg kuva icyorezo cyatangira kugeza uyu munsi.

Abarwaye Marburg babaye 2, nta muntu wahitanywe na yo, handuye 1 mu bipimo 81 byafashwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu abanduye bose ni 63, hakize 46, hitaba Imana 15, ibipimo bimaze gufatwa byose hamwe ni 5005 harimo 81 byafashwe uyu munsi habonekamo 1 w’umuganga wanduye, hakingiwe 57 bose hamwe baba 1287, Abantu 2 bakaba ari bo barimo kwitabwaho n’abaganga.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE