Umukunzi wanjye mushya agomba kuzambyarira umwana- Rema

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi wo muri Nigeria, umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, yatangaje ko umukunzi afite mushya agomba kuzamubyarira.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Rema yashyizeho amashusho agaragaza umugongo w’umukunzi we, avuga ko ntacyo atamukorera bitewe n’uko yagaragazaga uburyo yishushanyijeho ibirango by’uyu muhanzi aherutse gutangaza.

Mu kwishongora kwinshi Rema yagaragaje ko umukunzi we yamwishushanyijeho, avuga ko ntacyo atamukorera.

Ati: “Umukunzi wanjye mushya nti mumuzi ariko kimwe mu bimuranga n’uko yanyishushanyijeho mu mugongo (Tatouage), ntakibaho ku Isi atankorera, ariko ibyo akora byose agomba kuzambyarira. Ibaze ariko kubyara umwana w’Imana! Nge ndi imana.”

Ibi abikoze nyuma y’amakuru avuga ko Rema ashobora kuba ari mu munyenga w’urukundo na Justine Skye wahoze ari umukunzi wa Wizkid.

Ni ibyatangiye guhwihwishwa nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Skye, bivugwa ko byateguwe na Rema umwaka ushize.

Nubwo bigarukwaho kenshi mu nkuru z’imyidagaduro, nta n’umwe muri bo wari wabyemeza, kuko na Rema muri ayo mashusho ntaho agaragaraza ko umukunzi avuga ari Skye.

Uretse Justin Skye umaze iminsi avugwaho kuba akundana na Rema, ubusanzwe Rema nta kunda kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo mu itangazamakuru, gusa yigeze kuvugwaho mu rukundo na Nimie umunyamideri akaba n’umukinyi wa Filime muri Nigeria.

Muri uku kwezi kwa Kamena ni bwo indirimbo Calm Down ya Rema yatangajwe nk’indirimbo yaciye agahigo ko kuzuza abayumvise bangana na miliyari ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bigaragarijwe muri raporo yatanzwe na rumwe mu mbuga zirucuza umuziki muri icyo gihugu rwitwa Chart dat.

Rema akunze kumvikana avuga ko kubera ubwiza bwe abagore baba bamumereye nabi kandi ko atabakunda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE