Umukunzi wa Eddy Kenzo yarashweho amasasu ntiyagira icyo aba

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu muri Uganda Nyamutooro Phiona, umaze iminsi uvugwa kuba akundana na Eddy Kenzo yarashweho n’abagizi ba nabi bari bagambiriye kumuhitana ariko ku bw’amahirwe ntiyagerwaho n’isasu.

Kuri uyu wa 20 Kamena 2024, ni bwo byemejwe n’abashinzwe umutekano wa Minisitiri Nyamutoro ko yahushijwe n’isasu ubwo yari mu Karere ka Kigezi, akaraswa n’agatsiko kabarizwa muri kompanyi yigenga ya Devki, bivugwa ko basanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ibi byabaye mu gihe Minisitiri Nyamutoro yari yasuye ikigo cy’Igihugu cya sima, kugira ngo akangurire abacukuzi akamaro ko gukurikiza amabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, agamije guteza imbere ubucukuzi burambye kandi bwemewe n’amategeko.

Iyi sosiyete ngo ikora ibikorwa by’ubucukuzi butemewe mu Karere ka Kisoro, amakuru akaba yemeza ko abashinzwe umutekano wa Minisitiri bagerageje kumurwanaho bakahamukura ntacyo abaye, ndetse ko nta wigeze ahakomerekera.

Ibi bibaye nyuma y’uko tariki 7 Kamena 2024 Nyamutoro yari yashyize ahagaragara ifoto ari kumwe na Eddy Kenzo ayiherekeresha umutima, ibyatumye abari bagikeka iby’umubano wabo bashyiraho akadomo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE