Umukinnyi wa filime James Earl Jones yitabye Imana

Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Amerika James Earl Jones, yitabye Imana azize indwara ya Diyabete (Diabetes) nkuko umwe mu bagize umuryango we yabitangaje.
Kui uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, ni bwo inkuru y’akababaro yageze ku bakunzi ba James Earl Jones, ivuga ko yashizemo umwuka ejo tariki 9 Nzari 2024, akaba yaguye mu rugo rwe ari na ho yari arwariye.
Abakunze bakanareba filime zirimo Field of Dreams, Conan the Barbarian, The Lion King, Coming to Amerika, The Greatest n’izindi ntabwo bakwibagirwa uruhare James Earl Jones yazigizemo.
Uyu mukinnyi w’icyamamare yavukiye muri Mississippi muri Mutarama 1931, akaba yari asigaranye n’umuhungu we Flynn Earl Jones ari na we watangaje akanemeza inkuru y’urupfu rwa se witabye Imana ku myaka 93 y’amavuko.
James Earl Jones wari amaze imyaka 68 akora umwuga wo gukina Sinema, kuko yatangiye uwo mwuga mu 1953 yaje kubihagarika mu 2021, ubwo yari amaze kuremba agahitamo kujya kwiyitaho no kwivuza.
Muri iyo myaka yose yamaze mu mwuga wo gukina filime, Jones yaranzwe no kuzamura impano zo gukina sinema ndetse no kuzivumbura mu bakiri bato.
Mbere y’uko yinjira muri Sinema James Earl Jones yabayeho umusilikare, wanarwanye intambara ya koreya, nyuma aza kwimukira i New York, aho yize mu kigo kigisha gutegura no gukina sinema muri America cyitwa Theatre Wing, icyo gihe yakoraga akazi kama suku, kugira ngo abone ibibatunga we n’umuryango we, ari na ho yakuye ubunararibonye bwamwinjije muri uwo mwiga yakoze kugeza aciwe intege n’uburwayi.