Umujyi wa Kigali wungutse imodoka igezweho isukura imihanda ya kaburimbo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umujyi wa Kigali wazanye imodoka ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye yo mu bice bitandukanye by’umujyi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma-Claudine Ntirenganya, avuga ko iyo modoka izajya yifashishwa mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye ikoresheje ibiroso n’irindi koranabuhanga ryubakanywe na yo.

Yavuze ko ubwo buryo bwo gusukura imihanda butekanye kuko butazamura imikungugu, cyane ko hari ikoranabuhanga riwukurura hamwen’indi myanda yose iri hejuru ya kaburimbo.

Yakomeje avuga ati: “Iyo modoka ifite n’ikigega cyahariwe by’umwihariko kubika umwanda ukusanywa n’iyo modoka iwutwara ikawugeza aho ugomba kujugunywa.”

Yakomeje agira ati: “Ifite kandi amatiyo y’amazi afite ingufu ashobora gukoreshwa mu gusukura iyo modoka haba ku mapine iyo bibaye ngombwa, cyangwa koza imodoka yose igihe ivuye ahantu handuye cyane yinjiye mu muhanda usukuye wa kaburimbo.”

Yavuze ko iyo modoka itagiye gusimbura abasanzwe bakora isuku mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko abagore bashimirwa uruhare rwabo mu guharanira ko imihanda y’umujyi ihora isukuye.

Yakomeje agira ati: “Abakozi bazakomeza inshingano zabo kubera ko imodoka ntiyinjira mu miyoboro y’amazi cyangwa ngo ibe yasukura n’izindi nkengero z’umuhanda. Nanone kandi ntisukura ubusitani bwo ku muhanda ahaba hateye indabo. Imodoka ikora nijoro gusa igihe urujya n’uruza rugabanyutse mu muhanda.”

Umujyi wa Kigali ukomeje kuba icyitegererezo muri Afurika no ku mugabane w’Afurika. Mu mwaka wa 2023, Kigali yaje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 yakozweho ubugenzuzi bujyanye n’imijyi igezweho mu gukoresha ikoranabuhanga.

Uretse ku kuba uza imbere mu gukoresha ikoranabuhanga, Kigali ni na wo mujyi usukuye kurusha indi myinshi y’Afurika, ari na yo mpamvu ubimburira indi mu gukundwa na ba mukerarugendo muri Afurika.

Mu kwezi k’Ugushyingo Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye guturwamo no gushorwamo imari muri Afurika, nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru The Africa Report ku bufatanye na Jeune Afrique.

Umujyi wa Kigali washimiwe uburyo ucyeye kandi usukuye, uko utekanye ndetse wuzuye ubushya duhangwa buri munsi.

Emma-Claudine Ntirenganya ashimangira ko isuku izira amakemwa n’udushya turamba bituma Umujyi wa Kigali wigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Muri Gicurasi, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ritegura Inama n’Amahuriro (ICCA) ryashyize Kigali ku mwanya wa 2 mu mijyi y’Afurika ikunzwe mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa, mu gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri rusange.

Umujyi wa Kigali kuri ubu umaze kwiharira uyu mwanya inshuro eshanu zikurikiranya, aho mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye abasaga 52.000 binjije miliyoni zirenga 84 z’amadolari y’Amerika nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE