Umujyi wa Kigali watangiye kubaka imihanda ya kilometero 70

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwatangiye kubaka imihanda 10 ireshya na kilometero zirenga 70 mu bice bitandukanye by’umujyi.
Iyo mihanda yatangiye kubakwa mu cyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo muri Kigali (KIP) uteganya kubaka nibura ibilometero 215 n’ibiraro binyuranye bitarenze mu mwaka wa 2024.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko imihanda ya kilometero 70 yatangiye kubakwa guhera ku wa Kane taliki ya 24 Ugushyingo, abayikora bakaba batangiye imirimo aho igomba kubakwa.
Iyo mihanda irimo uwa UTEXRWA -Kagugu; uwa Rwinyana Village, Remera-Baho Polyclinic-RDB, Migina- Controle Technique, Mulindi- Gasogi- Kabuga, Busanza- Muyange, Kagarama- Muyange, SONATUBES-Sahara, Miduha-Mageragere, n’uwa Rugenge- Muhima Hospital-Nyabugogo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko abakozi bawo n’abakorera kompanyi zubaka imihanda bazaba bari kuri site mu masaha y’akazi kugira ngo bafashe uwagira ikibazo ahura na cyo.
Dr. Mpabwanamaguru ati: “Rimwe na rimwe muzasabwa gukoresha indi mihanda ishamikiye ku yavuzwe haruguru, n’imirimo izaba irimo gukorwa.”
Biteganyijwe ko mu iyubakwa ry’iyi mihanda, ingo 2,009 zizimurwa nyuma yo guhabwa ingurane, kugira ngo ibikorwa byo kubaka imihanda bigende neza.
Emmanuel Katabarwa, Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, yabwiye itangazamakuru ko imihanda iteganyijwe kuzaba yuzuye bitarenze muri Kamena 2023, ubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari uzaba ugana ku musozo.
Yagize ati: “Gusa rimwe na rimwe duhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi, imiterere mibi y’imihanda imwe n’imwe ndetse n’izindi mpamvu zishobora kudindiza ibikorwa byo kubaka imihanda.”
Yanavuze ko muri iki cyiciro indi mihanda iteganyijwe kubakwamo ari uwa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze ufite ibilometero 10.4, ariko kuri ubu hakaba hakirimo gukorwa inyigo y’uburyo uzubakwamo.
Muri rusange biteganywa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ushobora kurangira hubatswe imihanda 21 ihuza ibice bitandukanye.
Umujyi wa Kigali nanone ufite gahunda yo kwagura umuhanda Giporoso-Kabuga, ndetse muri uyu muhanda harategurirwa umuhanda unyura mu kirere umeze nk’uwuzuye Kicukiro Centre.
Imihanda inyuranamo n’iyubatswe hejuru y’indi irateganywa kubakwa ari 43, ikazajyana no kubaka imihanda migari ifite ibisate bine.
