Umujyi wa Kigali washwishurije 37 bimuwe mu gishanga ku Mulindi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abaturage 37 bimuwe mu gishanga cyo ku Mulindi, nta ngurane bazahabwa, ndetse Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itegeka ko ibyangombwa by’imitungo bari bahafite biteshwa agaciro.

Abo baturage bimuwe mu 2019, aho Umujyi wa Kigali usobanura ko bahimuwe kubera ko bari batuye mu gishanga ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse icyo gishanga gitunganywa hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Abo baturage nyuma yo kwimurwa, ikibazo cyabo bakigejeje ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ubuvugizi ngo bahabwe ingurane.

Byatumye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2025, Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije batumira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, ngo basobanure iby’icyo kibazo.

Meya Dusengiyumva Samuel yavuze ko kwimura abo baturage mu 2019, ari uko bari batuye mu manegeka mu gishanga bityo batabarwa kugira ngo ibiza bitazahabasanga bikaba byagira uwo bihitana.

Yavuze ko abo baturage basaba ingurane kuko hari abayobozi bakoze amakosa bakabize ko bayikwiye ariko ko atari ukuri.

Yagize ati: “Hari ibiza byabaye muri 2019, hari abaturage bakuwe ku Mulindi amazi yabarengeye. Umurongo watanzwe ibikorwa byose byaba iby’ubucuruzi, byose ibyabaga mu gishanga byakuweho kandi hatangwa umurongo ko nta ngurane igomba gutangwa.”

Yongeyeho ati: “Kuri iki kibazo cya Mulindi, hari abaturage baganiriye n’abayobozi bamwe na bamwe bakora amakosa bababwira ko bagomba guhabwa ingurane, ariko ayo makosa ntabwo yatuma abantu batandukira umurongo w’Igihugu.”

Yahamije ko nyuma yo kwimura abo baturage ibiza byabaye mu 2023 nta muturage byongeye guhitana kandi aho ku Mulindi, hari igishanga cya Nyandungu cyatunganyijwe ubu gisurwa n’abatari bake ndetse hari n’ubuhinzi buteye imbere burimo kuhakorerwa bw’imboga byose byinjiriza igihugu amadovise.

Depite Nkuranga Egide yavuze ko abayobozi bakwiye gushyiraho ingamba z’uko abaturage batakongera gutura mu bishanga kandi hari abayobozi mu Nzego z’ibanze barebera, bikazateza ibibazo nk’ibyo mu gihe bimuwe.

Yagize ati: “Numva nta kibazo cyagombye kuba, ni ibintu byumvikana. None ni mu manegeka, byatewe n’abayobozi batandukanye babahaye ibyangomba bituma habaho icyo kibazo, bakavuga ngo dufite numero z’ibibanza nimutwishyure.”

Hon Niyorurema Jean Rene yasabye ko nubwo abo baturage batazahabwa ingurane hari abafite imisoro kuri ubwo butaka bafashwa kuyikurirwaho kuko hari n’abagaragaza ko bakiyishyuzwa.

Visi Perezida wa Komisiyo y’abo badepite, Hon Ayinkamiye Speciose, we yavuze ko abayobozi bakwiye no gutesha agaciro ibyangombwa by’ubutaka abo baturage bafite kandi bakanaganirizwa kuko bo batekereza ko bazahabwa amafaranga, kandi nyamara barakoze amakosa.

Depite Nsangabandi Ernest na we yashimangiye ko abo baturage bakwiye kwakwa ibyangomba kuko hari n’ababikoresha mu kwaka inguzanyo muri za banki n’ibindi byateza ibibazo.

Yasabye ko n’abandi baturage batuye ahatemewe mu Mujyi wa Kigali bahakurwa kandi bakimwa ibyangombwa kugira ngo na bo bitabateza ikibazo nk’uko byagendekeye abo ku Mulindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yavuze ko hakomeje kuganiriza abo baturage kugira bumve ko nta ngurane bakwitega kandi n’uhuye n’ibibazo by’imibereho afashwa hashingiye ku mategeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Patrice Mugenzi, yavuze ko umuturage wese wigabije umutungo wa Leta, akahatura mu buryo butemewe n’amategeko kimwe n’abayobozi bizagaragara ko babifashije bagomba kubihanirwa.

Uwo muyobozi yategetse ko ibyangombwa abo baturage bafite ari na byo bashingiraho ko bazahabwa ingurane ko biteshwa agaciro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabwiye Abadepite ko nta mpungenge z’uko abo baturage ibyangombwa bafite basabisha inguzanyo muri banki kuko aho izo Banki zigiye gutanga inguzanyo zishingiye ku byangombwa by’ubutaka zikorana na wo kugira ngo hatabamo amakosa.

Muri abo baturage 37 bimuwe, Umujyi wa Kigali ubaruramo 14 byagaragaye ko bafite ubushobozi baba muri uwo mujyi, 5 bakora imirimo iciriritse ibabeshaho, 7 bitabye Imana bari bafite ubutaka aho, mu gihe 12 bari muri gahunda zo kubafasha kubahuza n’amahirwe ahari y’imirimo ibateza imbere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mutarama 8, 2025 at 8:10 pm

Abahandi ko bashumbushije aho kuba bariya bo barazira iki! ko nibyangombwa bafite ataribo babyihaye

Fidel says:
Mutarama 8, 2025 at 9:05 pm

Niba hari abafaahe inguzanyo mbere yuko basenyerwa bizagenda gute ? Banki izabona amafaranga yayo gute?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE