Umujyi wa Kigali: Gahunda z’ibiruhuko zatanze umusaruro (Amafoto)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomoje ku musaruro wa gahunda y’intore mu biruhuko, busaba abana gukunda siporo no kuzita ku masomo nibagera ku ishuri.

Byagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2022 mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko kuri Maison des Jeunes mu Mujyi wa Kigali, ubwo hasozwaga gahunda y’intore mu biruhuko.

Ni gahunda zaranzwe n’imikino itandukanye irimo kumurika imideri, siporo ngororamubiri, kuvuga amazina y’inka n’izindi mpano zagaragajwe abana bigiye muri izi gahunda z’intore mu biruhuko.

Umujyi wa Kigali utangaza ko abana bitabiriye gahunda z’ibiruhuko bagera ku bihumbi 50.

Rubingisa yavuze ko gahunda y’ibiruhuko mu Mujyi wa Kigali yakorewe kuri santeri 15 n’abatoza batandukanye ariko bakiga ibijyanye n’umuco no gukunda Igihugu kandi ubuyobozi bunababa hafi.

Ahamya ko iyo abana bari mu biruhuko akenshi na kenshi hari ubwo barangara cyangwa bakaba bagwa mu ntoki z’abantu babangiza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakomoje ku musaruro w’intore mu biruhuko.

Ati: “Umusaruro tuvanyemo ni mwiza kuko turibaza iyo aba bana baza kuba bataregerewe muri aya mezi abiri ngo bahure na bagenzi babo, bakine bidagadure, impano zabo zigaragare, bagire n’ibibafatira umwanya ariko binatange umusaruro, wakwibaza aho bari kuba bari”.

Agaragaza ko nko mu Mujyi haba hari impungenge zuko abana bashobora kujya mu biyobyabwenge cyangwa abana b’abangavu bakaba baterwa inda zitateganijwe.

Umujyi wa Kigali wasabye ababyeyi kujya bashishikariza abana babo kujya bitabira gahunda z’ibiruhuko cyane ko hafashwe ingamba zuko izi gahunda zitazajya ziba mu biruhuko gusa.

Biteganijwe ko buri wa Gatatu nimugoroba abana bazajya bahurira kuri Maison des Jeunes Kimisagara no ku bindi bibuga bitandukanye kugira ngo bajye babikora ku buryo buhoraho.

Rubingisa avuga ko gahunda mu biruhuko zagabanije ubuzererezi ndetse n’abashobora kujya mu bibi bishoboka byaragabanutse. Ati: “Umusaruro ni mwiza ahubwo tuzakomeza kureba ko twashyiramo imbaraga dushyiremo n’abandi”.

Umubyeyi Christine na Karumugabo Jean bafite abana bitabiriye gahunda z’ibiruhuko bahamya ko izi gahunda zafashije abana babobityo ngo zabarinze kuzerera.

Akineza Angel yabwiye Imvaho Nshya ko hari byinshi yigiye muri gahunda z’ibiruhuko kuko ngo yamenye kubyina imbyino za Kinyarwanda.

Yagize ati: “Nkiva ku ishuri nahise nitabira gahunda z’ibiruhuko ku buryo ntabonye umwanya wo gusura mama wacu (umubyeyi uva inda imwe na mama we) i Rwamagana.

Ni byinshi nigiye muri izi gahunda twasoje ariko by’umwihariko ubu nzi kubyina kandi uwadutozaga yambwiye ko mbikomeje navamo umubyinnyi mwiza, ubu niyemeje gukomeza izi gahunda”.

Uyu Akineza ashishikariza bagenzi batitabiriye gahunda z’ibiruhuko kutazacikanwa mu kiruhuko gitaha kuko ngo bahigira byinshi kandi bikabarinda gusamara.

Abanyeshuri bari mu biruhuko mu Mujyi wa Kigali berekanye impano zitandukanye zirimo n’imyitozo ngororamubiri, kugaragaza impambarire y’ibindi bihugu n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE