Umuhinzi mworozi yatanze Kandidatire ku mwanya w’umudepite

Ishimwe Moise ukora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyamasheke yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Kandidatire ye ku mwanya w’umudepite wigenga, asaba kwemererwa kwiyamamaza mu Matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, azaba muri Nyakanga 2024.
Ni Kandidatire yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, abwira itangazamakuru ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu mu gihe yaba abaye Umudepite.
Yagize ati: “Kuzana Kandidatire yanjye ku mwanya w’umudepite nari maze gusobanukirwa icyo umudepite ari cyo, maze ndavuga nti reka nze mfashe igihugu cyanjye gutera imbere”.
Avuga ko kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ari bwo azabasha gutanga umusanzu ku gihugu byihuse no gutanga ibitekereza neza, akavuganira rubanda mu buryo bwuzuye.
Ishimwe usanzwe ari umuhinzi mworozi, avuga ko atari aka kazi azi gusa akora kuko yagiye yihugura, asoma ibitabo bivuga kuri politiki n’imiyoborere ku buryo yiyumvamo imbaraga n’ubushake bwo kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Yavuze ko kubona imikono 600 y’abamusinyira bemeza ko ari inyangamugayo nk’uko bisabwa na NEC, bitamworoheye ariko yaje kubigeraho.
Yemeza ko gushaka imikono azenguraka muri buri Karere, byamutwaye amafaranga atari make ku buryo mu turere 30, buri Karere yatangaga ibihumbi bisaga 30.
Ishimwe yizera ko azagira 5% by’amajwi asabwa kugira ngo abe Umudepite, ashingiye ku cyizere cy’uko muri buri Karere abamushyigikiye ari benshi, nibura hari abantu 30 kandi ko NEC nimara kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza baziyongera.
Mu ntego ze naramuka abaye Depite, azashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi kugira ngo Abanyarwanda babashe kwihaza mu biribwa.
Ishimwe akomoka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko akora ubuhinzi n’ubworozi ndetse agasagurira n’amasoko.
Yorora inkoko, inka n’ingurube akabifatanya no guhinga ibigori, imyumbati n’ibijumba.


