Umuherwe washize ikigo ‘Aga Khan Development Network’ yapfuye

Igikomangoma Karim Aga Khan, akaba n’umuherwe utunze amamiliyari y’amadorari, washinze ikigo Aga Khan Development Network yapfuye ku myaka 88 nkuko byatangajwe n’ikigo cye.
Karim Aga Khan wari Umuyobozi mu by’ukwemera yari Imamu wa 49 w’Abasilamu b’aba-Ismaili, ufite isano y’umuryango igera mu buryo butaziguye ku ntumwa y’Imana Muhammad.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo cye kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025, cyatangaje ko yapfuye mu mahoro aguye i Lisbon muri Portugal, akikijwe n’umuryango we.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Aga Khan yavukiye mu Busuwisi ariko yabaye mu Kenya ari naho yashinze ibitaro bikomeye bya ‘Aga Khan Hospital’ biri i Nairobi.
Ikigo cya Aga Khan cyakoze imishinga irenga ijana ifasha mu by’ubuvuzi, uburezi, ndetse n’umuco, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Nubwo uyu muherwe yapfuye ariko ikigo cye Aga Khan Development Network cyahumurije Isi yose ndetse cyizeza ko kizakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho myiza y’abantu n’imiryango hirya no hino ku Isi ndetse umusimbura we, mu kazi akaba azaba umwe mu bahungu be.
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif, yatangaje ko ababajwe n’urupfu rwe ariko anamushimira umuhate yagize mu guhindura imibereho y’abantu no gutanga icyerekezo.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yahamije ko Aga Khan yari “ikimenyetso cy’amahoro, kwihangana no kumenya guhangana n’ibibazo ku Isi.”