Umuhanzi Tanasha yagaragaje impamvu atagereye i Kigali igihe

Umunyamideri akaba n’umuhanzi Tanasha Oketch uzwi nka Tanasha Dona yageze i Kigali asobanura icyari cyatumye ategerezwa ntaze.
Uyu munyamideri ukomoka mu gihugu cya Kenya, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro rya tariki 20 Kamena 2024, ahagana Saa Sita z’ijoro, mu gihe byari biteganyijwe ko ahagera ku wa Gatatu Saa Sita z’ijoro za tariki ya tariki 19 Kamena 2024 ariko siko byagenze kuko abagiye kumwakira bategereje amaso agahera mu kirere.
Agaruka ku mpamvu yatumye atahagerera igihe yagombaga kuhagerera, Tanasha yavuze ko yibeshye ku masaha yagombaga guhagurukiraho nkuko byagaragaye mu byo yandikiranye n’abategura ibitaramo azitabira kuko yumvaga ko agomba kugera i Kigali mu ijoro ryo ku itariki 20 Kamena 2024.
Ubutumwa bwagiraga buti: “None se urugendo rwanjye ntiruri muri iri ijoro ahagana Saa Sita z’ijoro?”
Ibyo bandikiranye nyuma yo kumubura akavuga ko we yibeshye yari azi ko agomba kuhagera mu ijoro ry’ejo ku wa Kane rishyira iryo kuri uyu wa Gatanu, ari nako byagenze.
Tanasha Dona yavuze ko uretse ibitaramo bibiri ajemo azahuriramo n’abarimo Dj Toxxyk, mubyo ateganya harimo no kuzava mu Rwanda nibura akoranye indirimbo n’umuhanzi umwe w’umunyarwanda atigeze atangaza.
Ku wa Kane nibwo Tanasaha Dona yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram amenyesha Abanyarwanda ko urugendo rwe rumwerekeza mu Rwanda arutangiye.
Ati: “Rwanda, Kigali ndakugannye.” abiherekeresha umutima.
Biteganyijwe ko ibitaramo azakora biba kuri uyu wa Gatunu tariki 21 Kamena 2024 n’ejo ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 bikazabera i Nyamirambo hafi na St Andre.
