Umuhanzi Spice Diana yashinze inzu ifasha abahanzi (Lebel)
Umuhanzikazi ukunzwe Uganda Spice Diana, yatangije inzu ye bwite ifasha abahanzi mu gutunganya imiziki bituma abantu batangira gukeka ko yaba agiye gutandukana n’uwari umujyanama we Roger Lubega.
Uwo muhanzikazi atangije iyo nzu yise ‘9Yard,’nyuma y’imyaka irenga 10 amaze akorana na Roger Lubega, ari na byo benshi bashingiraho bagaragaza ko ubufatanye bwabo bushobora kuba bwarangiye.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda, umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo “Regular” yashyize hanze iyo label nshya yise 9Yard, izamufasha mu kwiyobora mu buryo bwuzuye mu muziki no mu bikorwa bye byose bijyanye n’ubucuruzi bukorwa n’izina rye.
Uretse kuba yatangaje ko yatangije 9Yard, Spice Diana ntacyo aravuga ku bijyanye no gutandukana na Source Management ya Manager Roger Lubega yari asanzwe abarizwamo.
Amakuru ahari avuga ko Spice Diana yashinze ‘Lebel’ ye mu rwego rwo kwifasha kuzamura umuziki we ukagera ku rundi rwego, hakiyongeraho kurera, gukuza no kubyaza umusaruro impanp z’abandi bahanzi.
Spice Diana ari mu bahanzikazi bakiri bato muri Uganda kandi bakunzwe, akaba adahwema guhangana na Sheebah Karungi bitewe n’uburyo bahora baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru ndetse no mu bihangano byabo.

