Umuhanzi Oritsefemi yishongoye kuri Wizkid, Davido na Burna Boy

Umuhanzi wo muri Nigeria Oritsefemi Majemite Ekele wamenyekanye nka Oritsefemi, yishongoye ku bahanzi b’ibyamamare abarimo Davido, Burna Boy na Wizkid avuga ko ababyara muri batisimu muri muzika (godfather).
Uyu muhanzi yavuze ko yabonye amafaranga mbere y’ibi bihangange muri Nigeria ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, kuko bamwe muri bo yagiye abaha ubufasha burimo no kubacumbikira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na televiziyo imwe muri icyo gihugu, Oritsefemi yagize ati: “Nabonye amafaranga menshi nyakuye mu muziki bariya bose bagisinziriye, yaba Davido, Burna Boy ndetse na Wizkid. Igihe bari bakiri hasi bataramenyekana ni njye ni njye wabashishikarizaga gukora. Nari nk’umubyeyi wabo icyo gihe.”
Yumvikanye avuga ko ari we wabashishikarije gukora umuziki, kuko yabonaga ko urimo amafaranga.
Yagize ati: “Bose uko nabavuze nari nka se, ndetse hari na bamwe mu byamamarekazi binyibasira ku mbuga nkoranyambaga nigeze gucumbikira mu nzu yanjye iherereye i Lekki mu bihe byahise. Yewe na Burna Boy ubwe naramucumbikiye.”
Oritsefemi avuga ko aba bahanzi bakwiye kumwubaha kuko yabaye impamvu yo kuzamuka kwabo kubera ko yabateye imbaraga zo kujya mu muziki.
Aravuga ibi kandi mu gihe Davido na Wizkid bamaze iminsi mu ntambara y’amagambo, ibintu byatumye abafana babo babyinjiramo, mu gihe Burna Boy we akomeje kubica bigacika mu ruhando mpuzamahanga, kubera ibitaramo aheruka gukorera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Binavugwa ko ibyo bitaramo biri mu byinjije akayabo mu bitaramo by’Abanyafurika byakorewe muri icyo gihugu.
Oritsefemi amaze imyaka 18 mu muziki, kuko yatangiye kuwukora muri 2006, aho kugeza ubu afite imizingo 11 yashyize ahagaragara, akaba azwi cyane ku ndirimbo nka Double Wahala, Elewon, Redi Dance, Elele n’izindi.

Lance says:
Gicurasi 20, 2024 at 1:19 amInteresting!