Umuhanzi Kitoko mu nzira zo kugaruka gutura mu Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzi uri mu baryoheje ibihe by’abakunzi by’umuziki nyarwanda Kitoko Bibarwa yaciye amarenga ko mugitondo ku cyumweru tarikiya 9 Ugushyingo 2025 azaba yasesekaye mu Rwanda.

Uyu muhanzi agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera muri 12 yari amaze mu Bwongereza aho yigaga anabifatanya n’akazi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yanditse ati: ” Ejo mu gitondo, mu kirere cy’i Kigali. London tuzasubira, Kandi warakoze kuri buri kimwe.”

Ni urugendo aherutse gutangaza ko anejejwe no kurukora kuko azaba aje gukomereza ubuzima bwe mu Rwanda ariko Kandi akazanataramana na Davido mu gitaramo afite tariki 05 Ukuboza 2025.

Kitoko yerekeje mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yaje kugaruka mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2017 azanywe no gutanga umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora yabaye muri uwo mwaka.

Kitoko yakunzwe anamenyekana mu ndirimbo nka Rurabo, Ikiragi, Agakecuru, Mama n’izindi zakunzwe n’abatari bake.”

Kitoko waherukaga mu Rwanda 2017, yagaragaje ko ejo saa 7:00 za mugitondo azaba ageze i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE