Umuhanzi Joeboy yahishuye ko adakunda abakobwa bavuga amagambo menshi

Umuhanzi wo muri Nigeria Joeboy, yatangaje ko atakundana n’umukobwa uvuga amagambo menshi cyangwa ushaka kwemeza ku mbuga nkoranyambaga.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru kitwa ‘Zikoko’ kiri mu bikorera muri icyo gihugu, ubwo yari abajijwe umukobwa atakunda uko yaba ameze.
Yagize ati: “Ntabwo nkunda abakobwa bavuga cyane (talkative), sinshatse kuvuga umukobwa utanga ibitekerezo bye byiza kandi akabyumvikanisha.”
Yongeraho ati: “Niba ahora yandika ngo yemeze abantu, cyangwa agashyiraho amafoto akavuga ati: ‘Aba barabinkorera, kubera iki afite gukora ibyo?”
Uyu muhanzi yatangaje ko afite umukunzi kandi amukunda cyane, akaba amukundira ko amusetsa.
Joeboy aherutse kwifashishwa na Bruce Melodie mu ndirimbo yise ‘Beauty on Fire’ iri kuri Album ye yise “Coulorful generation” imaze amezi abiri igiye hanze.