Umuhanzi Ed Sheeran igitaramo cye cyahagaritswe ari ku rubyiniro

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi w’icyamamare ‘Ed Sheeran’, igitaramo cye cyahagaritswe na Polisi y’u Buhinde ejo ku Cyumweru ubwo yari ku rubyiniro asusurutsa abantu   ku muhanda mu mujyi wa Bengaluru mu majyepfo y’u Buhinde.

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Polisi ijya ku rubyiniro ikamanura indangururamajwi (Micro) ku muhanda wa Church Street, wari wuzuyeho abantu biganjemo abacuruzi baje kumushyigikira n’abandi benshi.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko igitaramo cya Ed Sheeran cyahagaze kuko atari yahawe uruhushya rwo gukorera ku muhanda kuko byari guhungabanya umutekano w’abitabiriye.

Ed Sheeran yanyomoje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Instagram’ avuga ko yari afite uruhushya rwo gukora igitaramo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2025 kandi bitabaye ku bw’impanuka.

Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Inzego z’ibanze, G Parameshwara, yavuze ko aho Ed Sheeran yari yemerewe atari ho yakoreye kuko uruhushya yari yahawe rwari urwo gukorera mu Kigo cy’Imurikagurisha, (International Exhibition Centre), ariko we akajya ku muhanda.

Abafana be barakajwe n’ibyabaye bajya ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ibyakozwe ari ukubangamira urubyiruko no kubabuza kwidagadura kuko nta mategeko yanditse mu buryo bweruye agaragaza imikoreshereze y’ahantu rusange.

Ed Sheeran wamenyekanye mu ndirimbo zarebwe n’amamiliyari y’abantu zirimo nka; ‘Shape of You’, ‘Thinking Out Loud’, ’Perfect’ n’izindi, iyi ni inshuro ya kabiri ajya mu Buhinde aho ari mu bitaramo byo kuzenguruka mu bice bitandukanye aho azajya mu mujyi wa Shillong mu majyaruguru y’u Buhinde no mu murwa mukuru New Delhi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE