Umuhanzi Cyusa Ibrahim yavuze icyamuteye guhimba indirimbo ‘Inkotanyi turaganje’

Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yahishuye ko igitekerezo cyo kwandika indirimbo yise ‘Inkotanyi turaganje’ cyaturutse ku bihe u Rwanda rurimo gucamo byo gufatirwa ibihano n’amahanga.
Aganira na Imvaho Nshya, uyu muhanzi, yayitangarije ko yandika iyi ndirimbo, yari agamije guhumuriza Abanyarwanda.
Yagize ati “Ni indirimbo nahimbye ndata ubutwari bw’Inkotanyi, mpumuriza Abanyarwanda, y’uko uko zatubohoye zikaturinda imyaka 31 ishize, tugomba kuzigirira icyizere, kuko uko zatubohoye ari nako zizakomeza kuturinda.”
Yongeraho ati: “Nyihimbye kubera ko amahanga yose atugeraniye ku bw’inyungu zabo mvuga nti ‘Inkotanyi turaganje, ntawaduhangara turakomeye turacyari ba bandi, mwarabibonye igihe baduteraga ibisasu tukabisamira mu bicu, nabishyize mu ndirimbo mu buryo bwo kugira ngo mpumurize Abanyarwanda, mbabwire ko ingabo zacu ziri maso kandi ziteguye kururasanira.”
Cyusa avuga ko iyi ndirimbo itagenewe abumva Ikinyarwanda gusa, kuko harimo aho abwira amahanga ko arimo gukangisha u Rwanda ibihano, ari yo mpamvu yahisemo gushyiraho imirongo iri mu Cyongereza iyisobanura (Subtitles), kugira ngo amahanga asobanukirwe ubutumwa bwayo.
Ni indirimbo ashyize ahagaragara mu gihe akomeje gahunda yo gushyira ahagaragara indirimbo zitandukanye zigize umuzingo we ‘Muvumwamata’ yitiriye nyirakuru kugira ngo azakore igitaramo cyo kuyimurika zose zaramaze kujya ahagaragara.