Umuhanzi Charles Mwafurika yashyize ahagaragara indirimbo yageneye abakunda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umuhanzi umenyerewe mu itsinda Iganze Gakondo, Charles Mwafurika, yashyize ahagaragara indirimbo yise Iribagiza yageneye abakunda bose.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku buryo ateye, kuko muri we ari umuntu ukunda cyane, bityo yifuza ko n’abakunzi be bagira urukundo nk’impamba y’ubuzima kubera ko ntacyo rutwaye.

Yagize ati: “Ubundi njyewe ndi umuntu ukunda cyane, nkunda gusabana n’abantu bose bandi iruhande, ubwo rero igitekerezo cyaje ntekereza ubwiza bw’umukobwa ukareba igihe mumaranye mukundana, uburyo akwitaho n’uko agufata, ukibaza uti kubera iki tutabikomeza tugasabana tugasazana mu rukundo? Numva nayitura abakunzi banjye.”

Mwafurika avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabugeneye umuntu wese uzi ko akunda, kuko urukundo rutagira umupaka.

Ati: “Burya urukundo nta mupaka rugira, yaba ari ku bubatse, abatubatse, yaba ari umubyeyi ubwira umwana we, iyi ni indirimbo yerekana urukundo, hari nk’aho mvuga nti wanyibye irungu nguha byose biba ari ukwereka amarangamutima umuntu ukunda.”

Agaruka kumishinga ye, Mwafurika yavuze ko ateganya gukorera byinshi abakunzi be, birimo no kuzabakorera umuzingo.

Ati : “Burya urugendo rw’ibilometero 10 rutangirwa n’intambwe imwe, ubwo rero natangiye mpa abakunzi banjye indirimbo, nkabereka icyo nshoboye. Nizeye urukundo rwabo, ibitekerezo by’ibyo bifuza ko nakongeramo, icyo nabasezeranya  ni uko mbafitiye imishinga myinshi bashonje bahishiwe.”

Mwafurika avuga ko amahirwe yabonye yo kuba mu itsinda ryafashije Intore Massamba mu gutunganya igitaramo cya 30/40 y’ubutore, yamuhaye isomo n’umukoro w’uko agomba gukora cyane, kuko nk’abahanzi bakiri bato bagomba kurushaho gukundisha Abanyarwanda injyana gakondo nk’imwe mu bigize umuco w’Abanyarwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE