Umuhanzi Bikem wa Yesu yahinduye umuvuno

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bikorimana Emmanuel wamenyekanye nka Bikem wa Yesu azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki, aho ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Hari umwami wa kera’. 

Hari umwami wa kera ni indirimbo isanzwe iboneka mu ndirimbo zo gushimisha Imana ya 419. Bikem wa Yesu wasubiyemo iyi ndirimbo, abarizwa mu itorero ADEPR Remera.

Yamenyekanye cyane binyuze mu biganiro bitandukanye akora ku murongo wa YouTube aho
afatwa nk’umusesenguzi ukunzwe n’abatari bake cyane cyane abakurikira
iyobokamana.

Nubwo Bikem yamenyekanye nk’umusesenguzi, ntiyigeze atererana umuziki kuko acurangira abaririmbyi batandukanye, ateza imbere impano z’abana, asubiramo amakorasi ya kera ndetse
akaba ari n’umwarimu wa piano kuko yigisha gucuranga binyuze kuri internet.

Umuhanzi Bikem uvuga ko aririmba mu njyana ya Country music, yatangaje ko gahunda ze mu myaka Itanu iri imbere.

Yagize ati: ”Njyewe intego mfite muri uyu murimo si iyanjye gusa ahubwo nyihuriyeho n’abandi benshi dusangiye ugucungurwa kuko twese duhamagarirwa umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi tukaba dufite inshingano yo kubugeza kumpera y’Isi. 

Gusa mfite icyifuzo cy’umwihariko ku ndirimbo zo mu gitabo. Iyo nitegereje akenshi nsanga izi ndirimbo abakirisitu benshi baziririmba batazizi bakaziririmbira mu kigare no mukidini kinshi ariko ntibakire
impinduka zo mu mwuka kuko batariho mu buzima bw’indirimbo baba baririmba, niyo
mpamvu nifuje gutanga umusanzu wanjye wo kwigisha no guhishura amateka y’izi
ndirimbo ku buryo umuntu azajya aririmba indirimbo azi neza impamvu y’iyo
ndirimbo, azi uwayanditse n’uwayiririmbye n’ibihe yarimo.”

Avuga ko icyo gihe nibaririmba indirimbo bazi inkomoko yayo bizajya bituma bayiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi.

Akomeza agira ati: “Ndifuza ko indirimbo zo mu gitabo zihindukira itorero ubuzima dutuyemo kuko
zihimbanye umwimerere w’ubutumwa bwiza butavangiye kandi ntizijya zisaza.

Nibura mu myaka itanu ndifuza ko abakirisitu bazaba bazi neza amateka n’umwimerere w’indirimbo zisaga 150 zitandukanye.”

Umuhanzi Bikem avuga ko undi mushinga afite kandi yatangiye ari uwo kugarura mu itorero
umwimerere w’amakorasi ya kera ndetse n’izindi ndirimbo zakunzwe zigakoreshwa mu ivugabutumwa.

Ati: “Mu myaka itanu iri imbere nibura amakorasi nindirimbo 240 za kera zakoreshejwe
mu ivugabutumwa kandi zigatanga umusaruro, izo ndirimbo cyangwa ayo makorasi azaba
akoreshwa mu nsengero zitandukanye.”

Muri uyu mushinga, Bikem yatangiriye ku ndirimbo ‘Hari Umwami wa Kera’ indirimbo
yagiye hanze ejo ku wa Mbere wo ku wa 23 Nzeri 2024 ibaka irimo gukurikirwa n’abatari bake.

Umuhanzi Bikem wa Yesu yiyemeje kuririmba indirimbo za kera zo mu bitabo
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE