Umuhanzi Ayra Starr yinjiye mu ruganda rwa Sinema muri Amerika

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Ayra Starr yinjiye mu ruganda rwa Sinema muri Amerika (Hollywood).

Uyu muhanzi yinjiye mu ruganda rwa Sinema muri Amerika kugira ngo akine muri filime yitwa ‘Children of Blood and Bone’.

Ayra Starr, umaze kwamamara mu muziki, azakinana n’abakinnyi basanzwe bakina filime muri Amerika barimo Oscar, Viola Davis, Cynthia Erivo hamwe na Idris Elba.

Iyi ntambwe Ayra Starr ayiteye nyuma y’amezi make yinjiye mu ruganda rwa Sinema muri Nigeria, ruzwi nka Nollywood.

Si Ayra Starr wenyine winjiye muri Sinema ari n’umuhanzi kuko abarimo Simi, Yemi Alade, Tiwa Savage, Falz, Banky W na Reminisce, na bo bakina muri filime zitandukanye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE