Umuhanzi Alex Dusabe yateguje indirimbo ‘Amavuta y’Igiciro’

Umuhanzi Alex Dusabe wamenyekanye mu ndirimbo; Umuyoboro, Njyana i Gorogota, Ngwino, Kuki turira, Ninde wamvuguruza, Nganirira ibya Yesu n’izindi yateguje indirimbo ‘Amavuta y’igiciro’ izaba iri ku muzingo mushya watunganyijwe na Aaron Nitunga.
Alex Dusabe agiye gusohora iyi ndirimbo nyuma y’imyaka 25 atangiye gukorera Imana binyuze mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru rigaragaza ko indirimbo ‘Amavuta y’Igiciro’ ari indirimbo yakomotse ku nkuru yo muri bibiliya, aho Mariya yasukaga amavuta ku birenge bya Yesu.
Rigira riti: “Iyi ndirimbo ishimangira amashimwe, kwiyegurira Imana ndetse n’ubuntu buzanwa n’agakiza. Izasohoka ku wa 25 Gashyantare 2025, umunsi ushushanya imyaka 25 Alex Dusabe amaze muri muzika y’ivugabutumwa.”
Abareberera inyungu z’umuhanzi Dusabe batangaza ko umuzingo mushya uriho indirimbo zigamije kubaka no kugarura imitima kuri Kristo.
Ni umuzingo uriho indirimbo zaririmbwe mu rurimi rw’ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.
Ibi biri muri gahunda yo kwagura gahunda z’ivugabutumwa mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari ndetse no ku yindi migabane.
Alex Dusabe kandi yateguriye igitaramo abakunze be cyiswe ‘Umuyoboro Live: 25 Years of Grace and Talent’ giteganyijwe tariki 03 Kanama 2025.