Umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 10, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi yatangaje ko kubera inkangu yafunze umuhanda Kitabi- Nyungwe- Nyamasheke, utakiri nyabagendwa.

Iyo nkangu yaturutse ku mvura nyinshi, abantu bakoraga ingendo banyuze muri uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke.

Uwo muhanda ntushobora gukoreshwa na gato, kuko inkangu yafunze ibyerekezo by’umuhanda byombi.

Abapolisi bari ku muhanda mu rwego rwo gukomeza kuyobora abantu.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 10, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE