Umuganura 2025: Yabyaje umugano umusaruro aha akazi urubyiruko 9

Urubyiruko kimwe n’Abanyarwanda muri rusange bahabwa amahirwe abafasha kwiteza imbere, na bo bagatanga akazi ku batagafite bakigira, nk’uko Tuyishimire King Evariste yize kubyaza umugano umusaruro agaha akazi urubyiruko 9.
Tuyishimire wo mu Karere ka Musanze ari naho akorera yavuze ko u Rwanda ruha Abanyarwanda amahirwe yo kwiteza imbere, by’umwihariko urubyiruko arushishikariza gukora rukigira.
Yabigaruitseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Musanze.
Yasobanuye urugendo rwe rwo kwigira guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye kugeza ageze mu Bushinwa aho yigiye kubyaza umugano umusaruro.
Yagize ati: “Urugendo rwanjye rutangirira mu mashuri abanza n’ayisumbuye nyuma nsoje nitabiriye amahugurwa n’umutima ubikunze, nyuma ngira amahirwe yo kujya mu Bushinwa, niga kubyaza umusaruro igiti cy’umugano.”
Yongeyeho ati: “Natangiranye abakozi 4 ariko ku bw’imiyoborere myiza, buri munyarwanda ahabwa amahirwe yo kwigira, urubyiruko ntitwasizwe inyuma dushyirirwaho amahirwe atandukanye. Nitabiriye Youth Connekt aho ba rwiyemezamirimo bagaragaza imishinga, igaragara bagahembwa nahawe amafaranga yamfashije guteza imbere umushinga noneho nyuma ubu mfite abakozi 9 na njye wa 10.”
Tuyishimire avuga ko ibyo abikesha Ubuyobozi bwiza buha amahirwe Abanyarwanda bose, ku buryo ugize ubumenyi bumufasha ariko bukanagera no ku bandi, bigafasha kwiteza imbere.
Ati: “Kubona amahirwe tubikesha Umutoza w’Ikirenga waduharuriye umuhanda, nagiye kubyaza igiti cy’umugano umusaruro mu Bushinwa ndiga, ndasoza ngaruka mu Rwanda ntangira gishyira mu bikorwa ubwo bumenyi, ntangira gitunganya no kubyaza umusaruro igiti cy’umugano muri kampani ikorera mu kigo cy’urubyiruko cya Musanze, aho igiti cy’umugano bakoramo ameza, intebe n’utubati.”
Yakomeje avuga ko ako gace kabonekamo imigano kandi ibikoresho bivamo biukoreshwa mu bukwe nk’intebe, utugabanyarumuri n’imitako itandukanye.
Asobanura ko yiteje ndetse n’urwo rubyiruko bagenzi be babonye akazi, biteza imbere, kandi iyo kampani ye itanga amahugurwa.
Ati: Urubyiruko rugenzi rwanye rwabonye akazi rwiteza imbere ndetse dutanga amahugurwa ku rubyiruko mu kubasangiza ubumenyi nakuye mu Bushinwa, dufitanye masezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi Ngiro (RTB), aho tubigisha bakanahabwa n’icyemezo cya RTB. Tumaze guhugura abanyeshuri 40, nabo bitabiriye amahirwe yadushyiriweho ‘Aguka’, hatsindamo 3.”
Hari 3 mu bamaze guhugurwa bashinze kampani zabo, bityo batanga akazi kuri rwa rubyiruko rundi rwahuguwe.
Ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wahesheje Umunyarwanda agaciro.
Ati: Yaduhesheje agaciro tubyiyumvamo han mu Rwanda kandi no mu mahanga aho utambutse bakumva uri Umunyarwanda baguha agaciro.”
Tuyishimire yavuze ko ari urubyiruko, ari abakuze ntawuhejwe mu gukura amaboko mu mifuka, agakora kugira ngoi yigire, ndetse ko kampani ye, izanagira urihare mu gushyira igisenge mu nyubako z’icyanya kizajya gitunganyirizwamo ibituruka ku buhinzi no ku bworozi.
Insanganyamatsiko y’umunsi w’umuganura uyu mwaka igira iti ‘Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’.


