Perezida wa Mexique yakorakowe ku mabere n’umugabo mu ruhame

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye  kujyana mu nkiko  umugabo wamukorakoye ku mabere mu ruhame ubwo yari mu biganiro n’abaturage hafi y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru wa Mexico.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo asatira Perezida amuturutse inyuma akamusoma ku ijosi ndetse atangira kumukora ku mabere n’ibindi bice by’umubiri ariko agahita akurwa mu nzira n’abarinzi ba Perezida.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 05 Ugushyingo Perezida Claudia yagize ati: “Ntatanze ikirego byagenda bite ku bandi bagore b’Abanyamexique? Niba babikora kuri Perezida, ubwo bigenda ku bandi bagore?.”

Yongeyeho ko yafashe icyemezo cyo kumujyana mu nkiko cyane ko   atari ubwa mbere uwo mugabo  akoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amashyirahamwe n’abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Mexique bagaragaje ko icyo gikorwa kigayitse kandi bigaragaza uburyo abagabo bahohotera abagore muri icyo gihugu badatinya  n’umwe.

Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no kwica abagore muri Mexique (femicide) na byo bikomeje kwiyongera aho 98% by’imanza z’ubwicanyi bushingiye ku gitsina zitaraburanishwa.

Perezida wa Mexique ,Claudia Sheinbaum agiye kurega uwamukorakoye mu ruhame
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE