Umugabo w’Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yagiye gutabara igihugu cye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugabo w’Ambasaderi wa Israel Mu Rwanda Einat Weiss witwa Avaid M yagiye gutabara igihugu cye kiri mu ntambara cyagabweho n’umutwe wa Hamas guhera mu mpera z’icyumweru gishize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss, yasezeye umugabo umwifuriza urugendo rwiza no kuzatabaruka amahoro kimwe n’izindi ntwari zambariye gutabara Igihugu cyazo kiri mu kangaratete.

Yagize ati “Mfite amarangamutima cyane nkuko nsezeye umugabo wanjye Aviad M  wasubiye mu rugo gutabara Israel hamwe n’abandi basangiye igihugu, nkwifurije gutabaruka amahoro wowe, abagore n’abagabo bitangiye gutabara igihugu”.

Igitero cy’intagondwa za Hamas cyagabwe kuri Isiraheli guhera ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira, mu minsi ine ishize hakaba hamaze kubarurwa abasivili basaga 1600 bahasize ubuzima.

Amb. Einat Weiss aherutse gutangariza Abanyarwanda ko yashenguwe n’uburyo abaturage ba Isiraheli bazindukiye mu bihe bidasanzwe aho imiryango irimo abana, abagore, abasaza yazindutse yicwa.

Yavuze ko Abisiraheli bagabweho igitero na Hamasi mu gihe bari baraye bizihije umwe mu minsi mikuru yabo. Ati: “Inyeshyamba za Hamas zaje zica zitarobanura, mwumve icyo bisobanuye kubura abawe ukunda kubera gusa umutwe w’iterabwoba wifuza gukura Isiraheli ku Ikarita.”

Kuri ubu imirwano irakomeje, Isi yose ikaba ihangayikishijwe n’icyo gitero cyabaye gitunguranye.

Umutwe wa Hamas watangaje ko ukomeje kugaba ibitero aho warashe ibisasu bya rutura ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion n’ubwo umuvugizi w’icyo kibuga cy’indege yanyomoje ayo makuru.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa telegram, umutwe w’iterabwoba wa Hamas wavuze kandi ko wanarashe ku Murwa Mukuru Tel Aviv.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE